Tariki ya 8 Gicurasi 2025 ni bwo bwa mbere abatuye ku kirwa cya Mushungo giherereye mu Kiyaga cya Kivu, mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke batangiye gucana umuriro w'amashanyarazi bagejejweho na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG.
Ni ikirwa gituwe n'ingo 148, zigizwe n'abaturage barenga 700, gifite ishuri rya GS Mushungo akaba ari ishuri ryihariye ku batuye icyo kirwa rikaba rifite amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye (9 Years Basic Education) hari kandi n’ikigo nderabuzima (Poste de Sante).
Jean Paul Kamana ati" Mbere y'amashanyarazi ntitwamenyaga ibyabaye ariko ubu telefone na televiziyo biduha amakuru yo mu gihugu hose".
Mutuyimana ati “Twabonye umuriro w’amashanyarazi, birarenze, ni ibintu byiza cyane, na twe abantu bo ku kirwa turakora ku gikuta tugacana, turishimye, mudushimire Perezida Paul Kagame, twumva tumubonye twamuhobera kuko yadukoreye ibintu byiza cyane”.
Ntisinzira Drocella, umunyeshuri kuri GS Mushungo avuga ko mbere kwiga byari bigoye ariko kubera ukuntu bahawe umuriro w’amashanyarazi biteguye no gutsinda ibizami bya Leta, ati “Nkatwe twitegura gukora ikizami cya Leta, tubasha gusubira mu masomo n’ikigeretse kuri ibyo tuzatsinda ku rwego ruri hejuru”.
Ndagijimana Jean, Umuyobozi wa GS Mushungo na we yemeza ko n’abarezi basubijwe ati, “Mbere y’uko amashanyarazi ahagera, k’umwarimu gutegura amasomo byabaga ari ibibazo bikomeye cyane, ariko kugeza ubu aho amashanyarazi aziye, mwarimu abasha gucomeka imashini ye agakora ubushakshatsi. Urugero nk’ahano ni ikirwa cya Mushungo, kubona imodoka biragoye ariko ubu kubera amashanyarazi na interineti umwarimu ashaka amashusho, nk’iyo modoka akayereka umwana agasobanukirwa.”
Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG, mu ntara y’i Burengerazuba mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro bwana Mudasingwa Alex yagaragaje ko kugeza amashanyarazi ku miryango 148 ituye ku kirwa cya Mushungo mu kiyaga cya Kivu, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, yagize ati “Mu Birwa byose biri mu kiyaga cya Kivu bituweho, bibiri n’ibyo bidacaniye, kimwe kirimo gukorerwa inyingo, ikindi kirimo gukorerwa ubuvugizi kuko gikeneye umuyoboro wacyo wihariye”.
Yakomeje agira ati “Nk'uko mubizi guverinoma y'u Rwanda nta we iheza, ntawe isigaza inyuma, niyo mpamvu n'abo bacye batuye ku kirwa bagomba kugezwaho umuriro w'amashanyarazi".
Yanabibukije kubungabunga ibikorwa remezo bagejejweho no kubirinda kuko ari ibyabo.
Kugeza ubu Hub y’i Burengerazuba imaze gucanirwa ku kigero cya 85.7% hakaba hari intego ko umwaka wa 2026 hamaze gucanirwa abayituye ku Kigero cya 97.1% .