Muri 2024 ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze ku kigero cya 72% zivuye kuri 34% by'ingo zacanirwaga muri 2017, ni ibyatangajwe n'Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku wa 16 Mata 2025.
Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo mu Rwanda (EICV7), Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG isanzwe ifite intego yo kugeza ku baturarwanda bose amashanyarazi ikomeje kugenda isatira intego zo kuba muri 2029 abaturage bose bazaba bagerwaho n'amashanyarazi.
Imibare itangazwa na REG igaragaraza ko kugeza muri Mata 2025, ikigero cya 72% cyari kimaze kurenga kikaba kigeze kuri 82% by’ingo zifite amashanyarazi mugihugu hose.
Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga 2017 kugeza 2024, ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi, zageze kuri 88% zivuye kuri 76%, mu gihe izo mu cyaro zifite amashanyarazi zageze kuri 65% zivuye kuri 25%.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yvan Murenzi yavuze ko uwo musaruro ari ikintu gishimishije cyane ndetse agaragaza ko hakozwe umurimo ukomeye mu bijyanye no kwegereza abantu amashanyarazi, ndetse bigeze ku bo mu bice by’icyaro biba akarusho.
Ati “Twavuye kuri 25% tugera kuri 65% by’ingo zigerwaho n’amashanyarazi mu cyaro. Ni ikintu gikomeye cyane mu kugeza serivisi z’ibanze ku bafatanyabikorwa, abo mu byaro badasigaye.”
Murenzi yakomeje avuga ko ibyo bigaragaza uburyo imishinga itandukanye ifasha mu kugeza ku baturage serivisi z’ibanze irimo gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ikindi leta ishyize imbere ari ukugeza ku baturage serivisi z’ibanze hashingiwe ku bushobozi bwabo, bigatangirira ku bakennye cyane bakava mu bukene.
Ati “Nureba urabona ko amashanyarazi yageze ku bakennye. Murabona ko umubare w’ingo zagejejweho amashanyarazi wikubye ariko biba akarusho bigeze ku bakennye cyane.”
Muri ubu bushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo mu Rwanda (EICV7), byagaragajwe ko ingo zigerwaho n’amazi meza zageze kuri 90%, zivuye kuri 87%, abakoresha ingufu zitangiza mu guteka bakaba bageze kuri 5%.
Kuba hari ubwiyongere bw’amashanyarazi mu Rwanda ni nako habayeho ubwiyongere bw’ingo zo mu Rwanda zifite telefoni zingana na 85%, ndetse izikoresha interineti zigeze kuri 30%.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG igaragaza ko nibura mu mwaka wa 2029 abaturage bangana 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Yanditswe na: TOMBOLA Felicie