Media Center / Corporate News

PEREZIDA WA BANKI YA AZIYA Y’ISHORAMARI YASUYE IMISHINGA MU KINIGI

Perezida wa Banki ya Aziya y’ishoramari mu bikorwaremezo- (Asia Infrastructure Investment Bank) yasuye ibikorwaremezo by’amashanyarazi biri mu ntara y’amajyaruguru.Kuri uyu wa mbere taliki ya 02 Ukuboza 2024, Perezida wa Banki ya Asia ishinzwe guteza imbere ishoramari mu…

PEREZIDA WA BANKI YA AZIYA Y’ISHORAMARI YASUYE IMISHINGA MU KINIGI

Perezida wa Banki ya Aziya y’ishoramari mu bikorwaremezo- (Asia Infrastructure Investment Bank) yasuye ibikorwaremezo by’amashanyarazi biri mu ntara y’amajyaruguru.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 02 Ukuboza 2024, Perezida wa Banki ya Asia ishinzwe guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo-AIIB, Bwana Jin Liqun, yasuye ibikorwaremezo by’amashanyarazi biri mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi mu mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru.

Bwana Jin Liqun yasuye ibyo bikorwa arikumwe na Minisitiri w'imari n'igenamigambi Yusuf Murangwa, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ibikorwaremezo Olivier Kabera, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu EDCL Felix Gakuba wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’izumutekano.

Mu butumwa yatanze Bwana Jin yashimye ibikorwaremezo by’amashanyarazi bimaze kugera ku baturage anasezeranyako banki ayoboye igiye gukomeza ubufatanye na leta y'u Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo by'amashanyarazi mu Rwanda mu gushyigikira gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kugeza ku baturage amashanyarazi ku kigero cy’100% bavuye ku kigero cya 80.1% bariho kuri ubu.

Banki ya Asia y'ishoramari mu bikorwaremezo-AIIB, iratangaza ko kandi kuri ubu imaze gushora mu Rwanda miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika mu mishanga y’ibikorwaremezo birimo n’iby’amashanyarazi guhera mu 2020.

Perezida wayo Jin Liqun, akaba agaragaza ko u Rwanda nta kabuza ruzagera ku cyerekezo rwihaye bitewe n’uburyo rukoresha neza amafaranga rubona mu buryo butandukanye.

Banki ya Asia y'ishoramari mu bikorwaremezo-AIIB yashoye imari mu mishinga y’ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, iyo kwihutisha ikoranabuhanga, n’iyo mu rwego rw’imari yari igamije kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Yashoye imari kandi no mu mishinga y’ibikorwamezo by’imihanda.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa avuga ko iyi banki ubwo yazaga mu Rwanda mu 2020, yari ikenewe cyane.

Impande zombi zivuga ko iyi mishinga bafite mu gihe cy’imyaka 3 nirangira bazakomereza mu mishinga itandukanye bitewe nuko ari amasezerano azakomeza kongererwa igihe.

Share article

← Back to News