Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG kuri uyu wa kane yatangaje ko ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi ku muyoboro munini w’ amashanyarazi uhuza u Rwanda n’ibihugu bituranye ibyo bigatera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane Taliki ya 13 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG bwihanganishijeabafatabuguzi bayo n’abanyarwanda muri rusange bakenera gukoresha umuriro w’amashanyarazi mu bikorwa byabo bya buri munsi ku bibazo by’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi byabaye ku wa Mbere, taliki ya 10 Werurwe 2025, no ku wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025.
Ni ibura ry’umuriro REG ivuga ko rishobora kuba ryaragize ingaruka ku bafatabuguzi bayo mu bikorwa byabo.
Mu itangazo yashyize ahagaraga kuri uyu wa kane REG iragira iti: ‘’Turazirikana ingaruka byagize ku baturage, ibikorwa by’ ubucuruzi, ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ingenzi. Ibi bibazo byagaragaye mu Rwanda no mu bihugu duturanye, kubera ko dukoresha umuyoboro dusangiye.’’
Iryo Tangazo rikomeza rigira riti: “Ibi bibazo byatewe n’ubujura bwakorewe ku bikorwa-remezo by’umuyoboro munini w’ amashanyarazi uduhuza n’ibihugu duturanye bigatera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu karere u Rwanda ruherereyemo.’’
Ubuyobozi bwa REG buramenyesha ko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikomeje ikaba iteganyijwe kuzarangira bitarenze tariki ya 17 Werurwe 2025.
Ubuyobozi bwa REG butangaza ko kuri ubu hafashwe ingamba zikarishye mu kwirinda ibi bibazo, no gukomeza ubukangurambaga iki kigo kimazemo iminsi bwo kurwanya ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi, igikorwa REG ifatanyije na Polisi y’u Rwanda. REG na Polisi y’u Rwanda iherutse kuburira abantu bishora mu bikorwa by’ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi ndetse n’abacuruzi babitiza umurindi ko bafatwa nk’abagizi banabi kandi bazabihanirwa n’amategeko.
Mu gihe hakigaragara ibura ry’umuriro rya hato na hato REG yasabye afatabuguzi bayo kwihangana no kwitondera insinga z’ amashanyarazi mu gihe habaho ibura ry’umuriro mbere y’uko iyo mirimo irangira.
REG irizeza abaturage ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ihe abafatabuguzi bayo umuriro w’amashanyarazi mu buryo bwizewe.