Media Center / Corporate News

REG yizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo wa 2024

Kuwa gatanu tariki 07 Kamena 2024, abakozi bakora muri Sosiyete y’u Rwanda ishizwe ingufu (Rwanda Energy Group) bakorera muri Kigali no mu nyengero zayo hamwe n’abayobozi ba REG ndetse n’abayobozi b’amashami ya REG mu gihugu, bizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo wa 2024.Uyu…

REG yizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo wa 2024

Kuwa gatanu tariki 07 Kamena 2024, abakozi bakora muri Sosiyete y’u Rwanda ishizwe ingufu (Rwanda Energy Group) bakorera muri Kigali no mu nyengero zayo hamwe  n’abayobozi ba REG ndetse n’abayobozi b’amashami ya REG mu gihugu, bizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo  wa 2024.

Uyu munsi wari warizihijwe mbere n’abakozi ba REG bakorera mu ntara, ukaba wari umwanya wo kuzihiza ku bakozi ba REG bakorera muri Kigali no mu nyengero za Kigali (Kigali hub), ukaba warizihirijwe muri Romantic Garden, ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Abayobozi ba REG bafashe ijambo mu kwizihiza uwo munsi, bose bagiye bagaruka ku gushyira ingufu mu gutanga serivisi nziza mu bagana REG ndetse no kugerageza kwihutisha kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihijwe tariki 01 Gicurasi 2024, muri REG ukaba warizihijwe nyuma kubera ko hari izindi gahunda zitandukanye z’akazi zitatumaga uwo munsi wizihizwa icyo gihe cyawo.

Share article

← Back to News